Quantcast
Channel: Thebasic12 | Kinyarwanda, Rwanda Education, Rwanda Learning, Courses in Rwanda » Rwanda REB
Viewing all articles
Browse latest Browse all 13

Kuva 2016 amasomo azamara ibyumweru 39 aho kuba 36

$
0
0
Mu nteganyanyigisho izatangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2016, mu mashuri abanza n’ayisumbuye igihe cy’amasomo kizaba ibyumweru 39 aho kuba 36.

Mu nteganyanyigisho izatangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2016, mu mashuri abanza n’ayisumbuye igihe cy’amasomo kizaba ibyumweru 39 aho kuba 36.

Mu nteganyanyigisho imaze imyaka 5 ikurikizwa mu mashuri abanza n’ay’isumbuye, amasomo yatangwaga mu gihe cy’ibyumweru 36. Mu mashuri abanza abanyeshuri bigaga amasaha 12 y’iminota 40 imwe;  naho mu yisumbuye bakiga amasaha 10 y’iminota 50.

Ariko mu nteganyagisho nshya bose bazagira amasaha 12 y’iminota 40. Ibyumweru bitatu biziyongeraho ngo bizakurwa ku gihe cy’ibiruhuko.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB kirahugura abayobozi b’igo by’amashuri n’abarimu ku Nteganyanyigisho nshyashya babasobanurira ishyirwa mu bikorwa rya yo kuko izibanda ku gufasha umwana kurangiza amashuri afite ubushobozi bwo gukora ibyo yize.

Tariki 9/10/2015, ahugura abayobozi b’amashuri mu karere ka Kamonyi, Nzeyimana Jean Claude, umugenzuzi w’uburezi muri REB,  yasobanuye ko integanyanyigisho nshyashya ishingiye ku bumenyingiro n’ubukesha bwa buri munyeshuri “competence based curriculum”.

Uretse igihe cy’amasomo kiziyongera ngo hari n’amasomo mashyashya yashyizwe muri gahunda; nk’ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu byiciro byose by’amashuri abanza, igifaransa, imibare mu mashami yigisha ubumenyi mu mashuri yisumbuye n’isesengura ndimi (Litterature) mu mashami y’indimi. Hakaba hari n’ibyiyongereye mu masomo yari asanzwe atangwa.

Niyotwagira Raphael, Gs Nyamirembe, mu murenge wa Karama ahamya ko Integanyanyigisho nshya nikurikizwa neza, abazajya barangiza amashuri bazajya basohokana ubushobozi ugereranyije n’abakurikije integanyanyigisho icyuye igihe kuko umwana azajya agira uruhare mubyo yigishwa.

Aragira, ati “Curriculum ya mbere yahaga umwarimu umwanya munini mu isomo, ariko ntihe umwana uruhare mu myigire ye. Mwarimu yahaga ubumenyi afite umwana nawe akabufata uko abyigishijwe ntagire umwanya wo kwerekana ubushobozi afite. Curriculum nshya izagaragaza ubushobozi bw’abanyeshuri, mwarimu nawe ajye abafasha kubushyira ku murongo”.

Umukozi wa REB asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kugaragara ku kazi igihe cyose bagakurikirana uko amasomo atangwa, kandi bagakangurira ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana ba bo mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 13

Latest Images

Trending Articles